Kenya: Basabye ko inkwano zikobwa abakobwa bakebwe zigabanywa mu rwego rwo guca uwo muco

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 01:04
Yasuwe :
0 0

Komiseri w’intara ya Tharaka Nithi muri Kenya, Beverly Opwora, yasabyeko hashyirwaho amategeko arimo kugabanya inkwano zikobwa abakobwa baciwe bimwe mu bice by’imyanya ndangagitsina yabi, mu rwego rwo guca intege iki gikorwa cy’urukozasoni.

Ibi Opwora yabitangaje ubwo yari ayoboye igikorwa cyo gutera ibiti mu mujyi wa Chuka. Yavuze ko aya mategeko azafasha mu guca intege igikorwa cyo gukeba abakobwa bizwi nka Female Genital Mutilation, bisa n’ibyashinze imizi mu bice duce twinshi two muri iyo ntara.

Yagize ati “Nimushyiraho itegeko rigendanye n’inkwano rizagena ingano y’inkwano muri Ameru, muzite ku gusobanura ko abasiramuwe bazajya bakobwa inkwano nkeya.”

Yavuze ko gukata bimwe mu bice ndangagitsina by’abakobwa ari ikibazo gihangayikishije cyane muri aka gace.

Opworo yagaragaje impungenge ko ibi bikorwa bishobora kuziyongera cyane by’umwihariko mu bihe by’iminsi mikuru yo mu mpera z’umwaka, asaba ubuyobozi kuba maso cyane.

Mu byumweru bibiri bishize, abagore babiri bo mu gace ka Kathangacini baherutse gufungwa bashinjwa kugira uruhare mu gusiramura akana k’agakobwa kiga mu mashuri abanza.

Imibare igaragaza ko kuri ubu abakobwa n’abagore barenga miliyoni 200 bo mu bihugu 31 byo hirya no hino ku isi, bakorewe iki gikorwa gifatwa nk’igihutaza uburenganzira bwa muntu, kinahora cyamaganwa n’abaharanira uburenganzira bwa muntu hirya no hino ku isi.

Gukeba abakobwa ibice by'imyanya ndangagitsina ni umuco weze mu bihugu bitandukanye ku isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .