Ku wa 6 Mutarama 2023 nibwo inzego zishinzwe umutekano muri Kenya zemeje ko umurambo wagaragaye ku muhanda wa Kipenyo-Katinga mu gace ka Uasin Gishu, ari uw’uyu musore.
Umurambo w’uyu musore watawe n’imodoka itazwi uri mu isanduku y’icyuma. Kugeza ubu inzego z’umutekano zamaze guta muri yombi abantu bakekwaho kugira uruhare mu mugambi wo kumwivugana.
Mu bafashwe harimo umusore uzwe ukora umwuga wo gufutora bivugwa ko yari umukunzi wa Edwin Chiloba, ndetse n’abandi bantu batatu babonanye nawe bwa nyuma.
Aba bashyikirijwe urukiko ariko rwanzura ko bazongera kwitaba ku wa 31 Mutarama 2023.
Edwin Chiloba yamamaye cyane mu mihanda yo mu gace ka Eldoret nyuma y’uko yakundaga kugaragara yambaye imyenda y’abagore, ndetse akanifotoza amafoto akayakwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!