00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Akekwaho kwihekura kugira ngo ajye gukora muri Arabie Saoudite

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Ugushyingo 2022 saa 03:47
Yasuwe :

Polisi ya Kenya ikorera mu gace ka Murang’a yataye muri yombi umugore ukekwaho kuroga umwana we no kumwica, kugira ngo abone uko ajya gukora akazi ko mu rugo yari yabonye muri Arabie Saoudite.

The Nation yatangaje ko uyu mugore utuye mu gace ka Muruka, bikekwa ko iki cyaha cyo kwihekura yagikoze hagati ya tariki 6 na tariki 7 Ugushyingo 2022.

Amakuru atangwa n’inzego z’umutekano muri Kenya avuga ko mu ntangiriro z’Ugushyingo 2022 aribwo uyu mugore yabonye akazi ko gukora mu rugo muri Arabie Saoudite, ndetse akaba yaragombaga gufata indege ku wa 16 Ugushyingo 2022.

Nyuma yo kubona akazi, uyu mugore yegereye umugabo we ngo "amubwira ko yabonye akazi mu mahanga ko bityo ari we uzasigara yita ku mwana w’umukobwa babyaranye."

Uyu mugabo ngo yahise amutera utwatsi amubwira ko adashyigikiye uwo mwanzuro.

Uyu mugore wari wamaze kurakara ngo yahise afata uyu mwana wabo w’umukobwa amujyana ku mugurira ‘yoghurt’ ariko iza kumugwa nabi ndetse birangira yitabye Imana.

Mu iperereza ry’ibanze polisi yakoze yasanze yoghurt uyu mwana yariye yari yahumanyijwe hakoreshejwe umuti wica udukoko, waje gutahurwa ko ufitanye isano n’undi uyu muryango wari ubitse mu rugo, bituma uyu mugore ahita atabwa muri yombi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .