Kenya: Amashuri yigenga asaga ijana agiye gufunga imiryango kubera coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 5 Kanama 2020 saa 11:32
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’amashuri yigenga mu gihugu cya Kenya ryatangaje ko hari amashuri 126 yabatangarije ko ashobora gufunga imiryango kubera ingaruka z’icyorezo cya coronavirus.

Umuyobozi w’iryo huriro Peter Ndoro yatangaje ko abanyeshuri bangana na 43 000 bigaga muri ayo mashuri bashobora kubura uko basubira mu masomo mu gihe ayo mashuri yaba adafashijwe gukemura ingaruka zasizwe na coronavirus.

Ndoro yavuze ko uwo mubare w’amashuri azafunga ushobora kwiyongera cyane mu gihe haba hatabonetse abashoramari bakomeye bayafasha kwivana mu bibazo by’ubukungu yasigiwe no gufunga imiryango kubera coronavirus.

Yavuze ko bari gukorana na Leta ngo barebe ko amashuri yigenga yabona inkunga yo kuzahura ubukungu Leta yateganyirije ibigo byazahajwe n’ingamba zo kwirinda coronavirus.

Amashuri menshi yigenga muri Kenya agiye gufunga imiryango kubera ingaruka za Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .