Uyu muhango wo gusengera igihugu muri Kenya uteganyijwe kuba kuri uyu wa Kane tariki 26 Gicurasi 2022. Mu bamaze kugera aho uri kubera harimo Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, Visi Perezida William Ruto na Raila Odinga uri mu bahataniye kuyobora iki gihugu.
Aya masengesho afatwa nk’ayongeye kuba umuhuza hagati ya Kenyatta na Ruto kuko bamaze igihe badacana uwaka ku buryo batajyaga bahurira no mu muhango umwe.
Umwuka mubi hagati ya Kenyatta na Ruto watangiye kugaragara ubwo Perezida Kenyatta yafataga icyemezo cyo kwiyunga na Raila Odinga, batavugaga rumwe.
Ibi Ruto yabibonye nk’ikimenyetso cy’uko Perezida Kenyatta atazamushyigikira mu matora y’Umukuru y’Igihugu nk’uko bari barabyumvikanye kandi niko byagenze kuko Kenyatta aherutse gutangaza ko ashyigikiye Raila Odinga.
Uku kutumvikana kwatumye mu mwaka ushize Uhuru Kenyatta asaba William Ruto kuva muri Guverinoma ye niba akomeje kunenga ibikorwa byayo kandi akaba atanyuzwe n’icyerekezo irimo.
Mu gusubiza Perezida Kenyatta, Ruto yavuze ko ntaho azajya kuko ari umugabo ufite intego kandi udahangayikishijwe n’abamutera ubwoba.
Aya masengesho yo gusengera igihugu abaye mu gihe Kenya yitegura kwinjira mu matora azasiga habonetse uzasimbura Perezida Kenyatta. Mu bahabwa amahirwe harimo Raila Odinga na William Ruto.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!