Kenya Airways yemerewe kongera gukorera ingendo muri Tanzania

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 4 Kanama 2020 saa 11:54
Yasuwe :
0 0

Kenya Airways yemerewe gusubukura ingendo zijya muri Tanzania nyuma y’ibiganiro byahuje ba Minisitiri b’ubwikorezi b’ibihugu byombi, bikuraho icyemezo cyari cyafashwe n’ikigo gishinzwe iby’indege za gisivili cyo kuyikumira ku bibuga byose by’indege bya Tanzania.

Iki kigo cyari cyakumiriye Kenya Airways kuko Kenya yari yakuye abanya-Tanzania ku rutonde rw’abaturage bemerewe kujyayo kubera amabwiriza mashya yo kwirinda Coronavirus.

Nyuma y’iki cyemezo, Tanzania nayo yatesheje agaciro uburenganzira bwari bwarahawe Kenya Airways bwo gukora ingendo zerekeza mu Mijyi ya Dar es Salaam, Kilimanjaro na Zanzibar kugeza igihe kitigeze gitangazwa.

Minisitiri ushinzwe ubwikorezi muri Kenya, James Macharia, kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize yatangaje ko ibibazo byari bihari byose byakemutse.

Ati “Ntitwigeze duhagarika ziriya ngendo, ntibazigera bahagarika ingendo zacu, iki ni ikibazo gito cyane cyakemutse kandi turizera ko yaba uyu munsi cyangwa ejo tuzabona Kenya Airways yongera gukora ingendo”.

Mu cyumweru gishize Kenya yasohoye urutonde rw’ibihugu abaturage babyo bemerewe gukorerayo ingendo birimo u Bushinwa, Koreya y’Epfo, u Buyapani, Canada, Uganda, u Bufaransa, Namibia, Zimbabwe, Ethiopia, u Rwanda, u Busuwisi na Maroc.

Kenya Airways yari yakumiriwe muri Tanzania yemerewe gusubukura ingendo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .