Kenya Airways yahombye miliyoni 130 z’amadolari mu mezi atandatu ya 2020

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kanama 2020 saa 03:48
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’indege, Kenya Airways yatangaje ko yahombye miliyoni 133 z’amadolari harimo imisoro mu mezi atandatu ya mbere ya 2020, kubera ingaruka z’icyorezo cya coronavirus.

Iyi sosiyete yari isanzwe ifite ibibazo by’amikoro n’ibihombo byari byaratewe n’ihangana rikomeye rya sosiyete zitwara abantu mu ndege, hiyongeraho ingaruka za Coronavirus zatumye ingendo hirya no hino zihagarara.

Kenya Airways yagaragaje ko uretse guhomba, n’abakiliya bayo bagabanyutse ku kigero cya 56 % ugereranyije n’abo yabonye umwaka ushize.

Iyi sosiyete yatangarije abashoramari ko bizafata igihe kinini ngo ibintu bisubire ku murongo bitewe n’abagenzi bake ndetse n’ingamba zo kwirinda coronavirus zatumye hari ibindi byangombwa indege ziba zifite ngo zitware abantu.

Hashize iminsi Kenya Airways itangaje ko igiye kugabanye ibyerekezo yajyagamo mu rwego rwo kugabanya ikiguzi cy’ibyo itakaza n’abakozi.

Kenya Airways yagaragaje ko uretse guhomba, n’abakiliya bayo bagabanyutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .