Umuyobozi Mukuru w’iyi sosiyete, Allan Kilavuka, yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe bitewe n’abakozi babo bafunzwe n’urwego rw’igisirikare cya RDC rushinzwe ubutasi, DEMIAP.
Yagize ati “Gukomeza gufungwa kw’abakozi bacu kwatumye bigorana gukomeza ibikorwa byacu i Kinshasa birimo serivisi zihabwa abakiliya, gupakira no gukapurura n’uburyo burebana no gucunga umutekano, hamwe n’imikorere myiza. Dusabye ko abakozi bacu bafatwa kimuntu, bakanubahwa mu gihe bafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko.”
Aba bakozi babiri batawe muri yombi tariki ya 19 Mata 2024, ubwo bakekwagaho kwemera ko imizigo itagira ibyangombwa ijya mu ndege ya Kenya Airways. Iyi sosiyete yasobanuye ko ibyo bashinjwa batigeze babikora, kandi ko babibwiye abasirikare bo muri DEMIAP, banga kubumva.
Iyi sosiyete, mu butumwa butabariza aba bakozi, yatangaje ko aba bakozi badahabwa uburenganzira bwo kuvugana n’abandi bantu; baba abakozi bayo n’abo muri Ambasade ya Kenya, keretse inshuro imwe tariki ya 23 Mata ngo bemerewe kuvugana iminota mike.
Tariki ya 26 Mata, Kilavuka yari yatangaje ko ubuyobozi bw’iyi sosiyete n’ubwa Kenya buri gukorana n’ubwa RDC, kugira ngo aba bakozi bafungurwe by’agateganyo. Ntacyo Leta ya RDC iratangaza kuri iyi dosiye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!