Kenya Airways mu bihombo bikomeye kubera Coronavirus

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 31 Kanama 2020 saa 08:27
Yasuwe :
0 0

Ikigo cya Kenya gikora ubwikorezi bwo mu kirere, Kenya Airways, cyatangaje ko mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka, cyagize igihombo ku kigero cya 67.3%, ugereranyije n’umwaka ushize.

Muri raporo y’imikorere y’iki kigo mu mezi atandatu ya mbere, Kenya Airways yavuze ko kugera ku wa 30 Kamena uyu mwaka, yahombye agera kuri miliyari 14.35 z’amashiringi akoreshwa muri Kenya (zirenga miliyari 128 Frw), ugereranyije na miliyari 8.5 Ksh (arenga miliyari 75 Frw) igihe nk’icyo umwaka ushize.

Iki kigo kivuga ko ibi byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, cyatumye ibihugu bifata ingamba zikakaye zibuza ingendo z’abantu, bikagabanya abakiliya muri rusange.

Kenya Airways yavuze ko abagenzi yatwaye mu gice cya mbere cy’uyu mwaka bari miliyoni 1.1, ugereranyije na miliyoni 2.4 bari batwaye mu gihe nk’icyo umwaka ushize, bingana n’igabanuka rya 55%.

Muri rusange ibi byagabanyije amafaranga yinjizwa na Kenya Airways ku kigero cya 53%, agera kuri miliyari 20.2 Ksh.

Mu rwego rwo guhangana n’ibi bihe, iki kigo cyafashe ingamba zirimo kugabanya abakozi, amafaranga akoreshwa mu bikorwa byacyo ndetse no kurushaho gushaka inguzanyo, guhindura gahunda z’imyishyurire n’izindi ngamba kivuga ko zizabafasha kugabanya igihombo muri ibi bihe bikomeye.

Izi ngamba zatangiye gutanga umusaruro, kuko iki kigo cyagabanyije 37% by’ibiciro cyakoreshaga gitanga serivise.

Hagati aho, iki kigo kiri mu ntambara n’abapiloti bacyo, nyuma y’uko gitangaje umugambi wo kugabanya 207 muri 414 gifite, ibyatuma kirengera arenga miliyari 3 z’amashilingi ku ngengo y’imari cyakoreshaga.

Uyu mugambi watewe utwatsi n’aba bapiloti ndetse banandikira Perezida w’icyo gihugu Uhuru Kenyatta, bamusaba kuwuburizamo, kuko waha icyuho ibigo bihanganye na Kenya Airways birimo RwandAir na Ethiopian Airways, mu gihe byanagira ingaruka ku miryango irenga 4.000, nk’uko ibaruwa bandikiye Kenyatta ibigaragaza.

Kenya Airways yatangaje ko iri mu gihombo kubera Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .