Kenya Airways igiye guhagarika zimwe mu ngendo kubera ubuke bw’abapilote

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Nzeri 2019 saa 12:02
Yasuwe :
0 0

Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Kenya Airways, igiye guhagarika zimwe mu ngendo yakoraga kubera umubare muto w’abatwara indege [abapilote].

Iyi sosiyete leta ifitemo imigabane ingana na 48.9% naho 7.8% ikaba iya Air France-KLM. Mu byumweru bibiri bya mbere by’ukwezi gushize, Kenya Airways yakuyeho ingendo 91 aho 68 muri zo ni ukuvuga 74% byatewe no kubura abapilote nk’uko Reuters yabyanditse.

Iyi sosiyete kandi ngo igomba guhagarika izindi ngendo nyinshi mu byumweru biri imbere kubera iki kibazo cy’ubuke bw’abapilote.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Kenya Airways, Paul Njoroge mu ibaruwa yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’ihuriro ry’abapilote muri Kenya, akaba n’umuyobozi waryo, Murithi Nyagah, yavuze ko ibijyanye no gushaka abapilote byatangiye ndetse biteganyijwe ko bizarangira mu gihe gito.

Kenya Airways ihomba miliyari 5.18 z’amashilingi ni ukuvuga miliyoni 50 z’amadolari buri mwaka kubera ubuke bw’abapilote. Ikoresha abagera kuri 435 mu gihe ingendo ikora zikeneye abagera kuri 497.

Mu ibaruwa ya Njoroge yo kuwa Mbere, yavuze ko ‘Umubare w’abapilote dufite ni 435 ariko ugendeye ku ngendo dukora dukeneye 497, bituma tugira icyuho cy’abandi 62. Abagera kuri 44 muri aba bapilote dufite ni abakiga’.

Akomeza agira ati “Ubu buryo ntabwo buboneye ndetse burashaje ndetse bugira uruhare mu buke bw’abapilote dufite kuko 10% byabo barakiga, bigatuma tugira icyuho cy’abagera ku 106.

Njoroge yavuze ko mu kuziba icyuho cy’abapilote bafite, Kenya Airways, yatangiye gushaka abapilote 20 ba Boeing 737 bo gukora imyaka ibiri hanyuma 10 mu bo yari ifite bakazamurwa mu ntera.

Ihuriro ry’abapilote muri Kenya rivuga ko nta banga Kenya Airways ari yo ifite igipimo cyo hasi ku Isi mu bijyanye no gushaka abapilote.

Iyi sosiyete ikorera ingendo mu byerekezo 55 hirya no hino ku Isi, ifite icyicaro i Nairobi. Mu byerekezo byayo, 43 ni ibyo muri Afurika. Itwara abagenzi barenga miliyoni enye ku mwaka.

Kenya Airways ikomeje guhura n'ikibazo cy'abapilote bake

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza