Kenya: Abo mu idini ry’Abarasta bari mu byishimo nyuma y’uko uwa mbere yemerewe kuba avoka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Nyakanga 2020 saa 01:53
Yasuwe :
0 0

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, amateka yanditswe muri Kenya by’umwihariko mu idini ry’abarasta, kuko Mathenge Mukundi, yabaye umurasta wa mbere ufite ‘dreadlocks’, wemerewe kuba avoka.

Mukundi wakoze ikizamini cy’amashuri yisumbuye mu 2012 mu ishuri rya Othaya Boys High School akomereza muri Kenyatta University, ahakura impamyabumenyi mu by’amategeko.

Ubwo yari amaze kwandika amateka, yabwiye itangazamakuru ko ‘nk’umuntu utsimbaraye ku burenganzira bwa muntu n’ubwisanzure, nzashyira imbere guharanira uburenganzira bwa ba nyamuke ndetse n’abasigajwe inyuma’.

Urugaga rw’abanyamategeko muri Kenya rwanditse kuri Twitter ko Mathenge Mukundi yabaye avoka bishingiye kuri gahunda ihari yo guha amahirwe abantu batandukanye muri sosiyete, aho yakoze amahugurwa amutegurira kuba avoka umwaka ushize none akaba yemerewe kwinjira mu rugaga.

Mukundi yinjiye mu rugaga rw’abavoka ari kumwe n’abandi 197 barimo na Minisitiri Amb. Dr. Amina Chawahir Mohamed Jibril ushinzwe siporo, umuco n’umurage.

Kuba Mukundi yemerewe kuba avoka, ni amateka kuko mu bihugu byinshi harimo na Uganda bitemerera abo mu idini ry’abarasta kuba abavoka. Icyakora hari impinduka kuko nko muri Malawi, intumwa Nkuru ya Leta, Chikosa Silungwe, yavuzwe cyane kubera umusatsi wa ‘dreadlocks’ afite.

Kuva Kenya yabona ubwigenge, abo mu idini ry’abarasta ntibahwemye guharanira uburenganzira bwabo. Umwaka ushize nibwo Urukiko Rukuru muri Kenya rwemeje ko idini ry’abarasta ryemewe kandi rigomba kubahwa nk’ayandi yose mu gihugu.

Imyemerere y’abarasta ahanini ishingiye cyane ku bikorwa bya Haile Selassie I [Ras Tafari Makonnen] wabaye Umwami w’Abami muri Ethiopia.

Inyigisho zabo ahanini zakuwe mu bitekerezo bya Marcus Mosiah Garvey wo muri Jamaica waharaniye uburenganzira bw’abirabura, akanemera ko abajyanywe bunyago bagombaga gusubizwa muri Afurika.

Abayoboke b’iri dini barangwa no kugira imisatsi myinshi bita ‘rastas’, bikaba bitandukanye na ‘dreadlocks’, kuko zo umuntu ashobora kuzishyiraho nk’umurimbo.

Mathenge Mukundi yabaye umurasta wa mbere ufite ‘dreadlocks’, wemerewe kuba avoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .