00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abayisilamu biraye mu mihanda bamagana ibisasu Israël yateye muri Gaza

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 13 Gicurasi 2021 saa 06:33
Yasuwe :
0 0

Polisi yo muri Kenya yateye imyuka iryana mu maso mu kivunge cy’Abayisalamu barenga 200 biraye mu mihanda yo mu Murwa Mukuru i Nairobi bamagana ibisasu Israël imaze iminsi itera mu gace ka Gaza kari muri Palestine.

Iyi myigaragambyo yabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Gicurasi, ubwo Abayisilamu bari bavuye mu isengesho rusange ryo gusoza igisibo gitagatifu cya Ramadan, ku Munsi Mukuru wa Eid al-Fitr.

Reuters yatangaje ko abishoye muri iyo myigaragambyo benshi bafashwe maze bagafungwa.

Abari bayirimo bari bafite ibyapa biriho idarapo rya Palestine ndetse n’amagambo yerekana ko bifatanyije na yo.

Amwe mu magambo yari yanditseho yagiraga ati “Abanya-Kenya bifatanyije na Palestine. Umudendezo wacu ntabwo uhagije Palestine idafite ubwigenge.”

“Nifatanyije n’abavandimwe banjye muri Palestine kandi mpora nsenga amanywa n’ijoro nsabira bashiki banjye n’abasaza banjye ko babona amahoro.”

Abanya-Palestine batuye muri Gaza barenga 65 nibo bamaze guhitanwa n’ibisasu Israël yateye muri ako gace, aho yabikoze nyuma yo gusemburwa n’abarwanyi b’umutwe w’intagondwa z’abayisilamu wa Hamas batuye muri Gaza, bateye bombe zirenga 1000 mu Mujyi wa Ashkelon muri Israël mu ijoro ryo kuwa Mbere.

Boniface Mwangi, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu akanarwanya ruswa n’akarengane muri Kenya, yagize ati “Israël ni cyo gihugu gisigaranye ivanguramoko ku Isi (apartheid). Apartheid muri Afurika y’Epfo ntiyari kurangira iyo amahanga adahaguruka. Guceceka kwacu kwerekana icyo Israël iri gukora.”

Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa Muntu, HRW, washinje kenshi ubuyobozi bwa Israël ku byo bukorera abanya-Palestine, uvuga ko ari nk’ by’ivanguramoko rishingiye ku ruhu (apartheid) ryabereye muri Afurika y’Epfo, gusa Israël yo yahakanye yivuye inyuma ibyo uyu muryango wavuze.

Abayisilamu muri Kenya bamaganye ibiri kubera muri Palestine

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .