Polisi ikorera muri aka gace yasobanuye ko ubwo abaturage bamubonye ku wa 20 Kamena 2025, baramutera, baramutwika, bahita bahunga.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe iperereza bageze aho icyaha cyakorewe, bakora isuzuma ry’ibanze mbere yo kujyana umurambo mu bitaro bikuru bya Kerugoya, aho ukorerwa isuzuma rya gihanga.
Polisi yasobanuye ko abakozi bayo batashoboye guta muri yombi abakoze iki cyaha kuko basanze bahunze. N’ubu baracyashakishwa kugira ngo bagezwe mu butabera.
Tariki ya 16 Kamena, agatsiko k’abagizi ba nabi kateze abagabo babiri bari kuri moto mu gace ka Dandora mu mujyi wa Nairobi, barabatwika.
Ku munsi wakurikiyeho, abandi bagabo babiri mu gace ka Parklands i Nairobi na bo batewe amabuye, baratwikwa. Bakekwagaho kwiba telefone.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!