Abasore babiri b’Ababiligi, Umunya-Vietnam n’Umunyakenya batawe muri yombi na Polisi ya Kenya mu kwezi gushize, ubwo bafatanwaga ibimonyo 5440 bateganyaga kujyana ku mugabane w’u Burayi.
Bose bahakanye icyaha cy’ubushimusi, aba Babiligi basobanura ko babikusanyije mu buryo bwo kwishimisha, ko batari bazi ko ibyo bakoraga bishobora guhanwa n’amategeko.
Umwe muri bo witwa David Lornoy yagize ati “Ntabwo turi abanyabyaha, dufite imyaka 18 y’amavuko, twakoze ibyo tutazi. Njyewe nshaka kujya mu rugo kugira ngo ntangire ubuzima bwanjye.”
Ubwo Umucamanza Njeri Thuku yasomaga umwanzuro kuri uyu wa 7 Gicurasi, yasobanuye ko abaregwa bari barakusanyirije ibimonyo byinshi mu ducupa tubonerana rwo kwa muganga, kandi ko byari bifite agaciro kanini.
Thuku yagize ati “Nta gisobanuro ushobora gutanga mu gihe ufatanwe ibimonyo by’ibigore 5000. Nta na kimwe.”
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibi bimonyo iyo bigera ku isoko ry’i Burayi, byari kugurishwa arenga miliyoni 1 y’Amadolari ya Amerika. Agaciro ka kimwe kabariwe mu Madolari 230 mu gihe cyari kurenga muri Afurika.
Nubwo icyo ibi bimonyo byari gukoreshwa kitaramenyekana, abashakashatsi bagaragaza ko bigira akamaro mu rwego rw’ubuhinzi kuko byica utundi dukoko twangiza imyaka, bigatuma ubutaka burumbuka.
Umuyobozi w’ikigo Turkana Basin Institute kirengera urusobe rw’ibinyabuzima, Dino Martins, yasobanuye ko ubucuruzi bw’ibimonyo bwadutse bumeze nk’ubwa Cocaine kuko bifite igiciro kiri hejuru.
Martins ati “Ni nka Cocaine. Igiciro cya Cocaine muri Colombia n’ikilo cyabyo ku isoko ry’i Burayi ni kinini. Ni yo mpamvu abantu babikora.”
Urukiko rwategetse ko abanyamahanga batatu: David Lornoy, Seppe Lodewijckx na Duh Hung Nguyen, bazoherezwa mu bihugu byabo mu gihe bakwishyura iyi zahabu cyangwa se barangije igifungo cy’umwaka.
Umunyakenya Dennis Ng’ang’a na we azafungurwa namara kwishyura iyi hazabu, cyangwa se namara umwaka muri gereza mu gihe yahitamo gukomeza gufungwa.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!