00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abashimuse ibimonyo bakatiwe igifungo cy’umwaka

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 May 2025 saa 03:40
Yasuwe :

Urukiko rwo muri Kenya rwakatiye abantu bane barimo abanyamahanga batatu igifungo cy’umwaka umwe cyangwa se bakishyura ihazabu y’Amadolari ya Amerika 7700 nyuma yo kubahamya icyaha cyo gushimuta ibimonyo by’ibigore.

Abasore babiri b’Ababiligi, Umunya-Vietnam n’Umunyakenya batawe muri yombi na Polisi ya Kenya mu kwezi gushize, ubwo bafatanwaga ibimonyo 5440 bateganyaga kujyana ku mugabane w’u Burayi.

Bose bahakanye icyaha cy’ubushimusi, aba Babiligi basobanura ko babikusanyije mu buryo bwo kwishimisha, ko batari bazi ko ibyo bakoraga bishobora guhanwa n’amategeko.

Umwe muri bo witwa David Lornoy yagize ati “Ntabwo turi abanyabyaha, dufite imyaka 18 y’amavuko, twakoze ibyo tutazi. Njyewe nshaka kujya mu rugo kugira ngo ntangire ubuzima bwanjye.”

Ubwo Umucamanza Njeri Thuku yasomaga umwanzuro kuri uyu wa 7 Gicurasi, yasobanuye ko abaregwa bari barakusanyirije ibimonyo byinshi mu ducupa tubonerana rwo kwa muganga, kandi ko byari bifite agaciro kanini.

Thuku yagize ati “Nta gisobanuro ushobora gutanga mu gihe ufatanwe ibimonyo by’ibigore 5000. Nta na kimwe.”

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibi bimonyo iyo bigera ku isoko ry’i Burayi, byari kugurishwa arenga miliyoni 1 y’Amadolari ya Amerika. Agaciro ka kimwe kabariwe mu Madolari 230 mu gihe cyari kurenga muri Afurika.

Nubwo icyo ibi bimonyo byari gukoreshwa kitaramenyekana, abashakashatsi bagaragaza ko bigira akamaro mu rwego rw’ubuhinzi kuko byica utundi dukoko twangiza imyaka, bigatuma ubutaka burumbuka.

Umuyobozi w’ikigo Turkana Basin Institute kirengera urusobe rw’ibinyabuzima, Dino Martins, yasobanuye ko ubucuruzi bw’ibimonyo bwadutse bumeze nk’ubwa Cocaine kuko bifite igiciro kiri hejuru.

Martins ati “Ni nka Cocaine. Igiciro cya Cocaine muri Colombia n’ikilo cyabyo ku isoko ry’i Burayi ni kinini. Ni yo mpamvu abantu babikora.”

Urukiko rwategetse ko abanyamahanga batatu: David Lornoy, Seppe Lodewijckx na Duh Hung Nguyen, bazoherezwa mu bihugu byabo mu gihe bakwishyura iyi zahabu cyangwa se barangije igifungo cy’umwaka.

Umunyakenya Dennis Ng’ang’a na we azafungurwa namara kwishyura iyi hazabu, cyangwa se namara umwaka muri gereza mu gihe yahitamo gukomeza gufungwa.

Ibi bimonyo byari byashyizwe mu ducupa two kwa muganga
Habaruwe ibimonyo 5440 byari byashimuswe
Abasore babiri bo mu Bubiligi n'uwo muri Vietnam bazasubizwa mu bihugu byabo nibamara gutanga ihazabu cyangwa gufungwa umwaka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .