Kenya: Abasaga miliyoni 2.5 bashobora kwicwa n’inzara

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 28 Kanama 2019 saa 08:32
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imicungire y’amapfa muri Kenya, NDMA, cyatangaje ko abaturage basaga miliyoni 2.5 bugarijwe n’inzara mu gihe amapfa n’ibiribwa bikomeje kuba ikibazo gikomeye muri iki gihugu.

Raporo iheruka y’iki kigo yagaragaje ko umubare w’abaturage bafite ikibazo cyo kubura ibiryo ugeze kuri miliyoni 2.6, wiyongereyeho miliyoni 1.6 ugereranyije n’ukwezi kwa Gicurasi 2019 mu ibarura ry’igihembwe hagati.

Abaturage bakeneye ubufasha bwihutirwa barenga inshuro ebyiri za miliyoni 1.1 z’abari babukeneye muri Gashyantare 2019, nk’uko bigaragazwa n’iyi raporo iburira leta ya Kenya ko iyi mibare ishobora kwiyongera ikagera kuri miliyoni eshatu mu Ukwakira uyu mwaka.

The East African yatangaje ko abaturage bibasiwe n’amapfa ari abatuye mu bice bigira ubutaka bukakaye by’umwihariko muri Turkana, Mandera, Baringo, Wajir, Garissa, Marsabit na Tana River.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko abenshi muri aba baturage ari aborozi bo muri ibi bice ndetse n’abahinzi bo muri Kitui, Makueni, Kilifi na Meru y’Amajyaruguru.

NDMA kandi yavuze ko umubare w’imiryango ikeneye cyane ibiribwa uri kugenda wiyongera kuva muri Kanama 2018, ubwo iki kibazo cyatangiraga gufata indi ntera kugeza muri Nyakanga uyu mwaka.

Iyi raporo yagaragaje kandi igaragaza ko ibiciro by’ibiribwa ku isoko byiyongereye muri ibi bice byibasiwe n’amapfa ku kigero cya 10 kugeza ku 40% hagati ya Mata na Nyakanga uyu mwaka.

Muri Mata 2019, Minisiteri y’Imari yemeje akayabo ka miliyari 1.85 z’amashilingi ya Kenya yo kugoboka abaturage abagezweho n’iki kibazo kuva hagati ya Mutarana na Mata 2019.

Abaturage basaga miliyoni 2.5 bugarijwe n’inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza