Ibinyamakuru byo muri Kenya bivuga ko abo barimu bo mu gace ka Nyamache, bafashwe nyuma y’uko amashusho akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bikarakaza abaturage.
Ayo mashusho agaragaza abo banyeshuri bari munsi y’igiti, bamwe baryamye hejuru y’abandi nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina. Muri ayo mashusho harimo abarimu bamwe bari guseka, bafite inkoni mu ntoki.
Polisi ivuga ko ibyakozwe n’abo barimu ari ukwigisha abana ingeso mbi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!