Amakuru y’urupfu rw’aba bapolisi yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Garissa, Mohamed Mwabuzdo, aho yavuze ko icyo gitero baguyemo cyagabwe mu rukerera rwo ku wa 23 Werurwe 2025.
Mwabuzdo yavuze ko uretse abo bapfuye hari n’abandi bane bakomereyeke muri icyo gitero.
Nta mutwe w’iterabwoba wari wigamba ko waba wagabye iki gitero, gusa Mwabudzo yabwiye BBC ko uburyo cyakozwemo busa n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab ukorera muri Somalia.
Umutwe wa Al-Shabab usanzwe ugaba ibitero muri aka gace ka Kenya, aho wibasira ingabo z’igihugu ndetse n’abaturage.
Mwabudzo yavuze ko abagabye igitero bakoresheje intwaro zitandukanye kugira ngo binjire muri sitasiyo.
Sitasiyo yatewe yakoreragamo abasivili b’abakorera bushake bifatanyaga n’abapolisi mu gucunga umutekano w’utundi duce twitaruye imijyi.
Umutwe wa Al-Shabab umaze imyaka igera kuri 20 urwanya Leta ya Somalia, ukaba ugenzura ibice binini byo hagati n’amajyepfo y’iki gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!