00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abapolisi batandatu biciwe mu gitero cyagabwe kuri sitasiyo ya polisi

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 24 March 2025 saa 11:15
Yasuwe :

Abapolisi batandatu biciwe mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya mu Mujyi wa Garissa, n’abagizi ba nabi bagabye igitero kuri sitasiyo ya polisi iri hafi y’umupaka wa Somalia.

Amakuru y’urupfu rw’aba bapolisi yatangajwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Garissa, Mohamed Mwabuzdo, aho yavuze ko icyo gitero baguyemo cyagabwe mu rukerera rwo ku wa 23 Werurwe 2025.

Mwabuzdo yavuze ko uretse abo bapfuye hari n’abandi bane bakomereyeke muri icyo gitero.

Nta mutwe w’iterabwoba wari wigamba ko waba wagabye iki gitero, gusa Mwabudzo yabwiye BBC ko uburyo cyakozwemo busa n’ibitero by’umutwe w’iterabwoba wa Al-Shabab ukorera muri Somalia.

Umutwe wa Al-Shabab usanzwe ugaba ibitero muri aka gace ka Kenya, aho wibasira ingabo z’igihugu ndetse n’abaturage.

Mwabudzo yavuze ko abagabye igitero bakoresheje intwaro zitandukanye kugira ngo binjire muri sitasiyo.

Sitasiyo yatewe yakoreragamo abasivili b’abakorera bushake bifatanyaga n’abapolisi mu gucunga umutekano w’utundi duce twitaruye imijyi.

Umutwe wa Al-Shabab umaze imyaka igera kuri 20 urwanya Leta ya Somalia, ukaba ugenzura ibice binini byo hagati n’amajyepfo y’iki gihugu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .