Kenya: Abanyeshuri babiri barashinjwa kwiba banki asaga miliyoni 200 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Ukwakira 2020 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Abanyeshuri babiri bo muri Kaminuza ya Jomo Kenyatta bakurikiranyweho icyaha cyo kwinjira mu ikoranabuhanga rya banki bakiba ibihumbi 220$ (asaga miliyoni 215 Frw).

Antony Mwangi Ngige w’imyaka 23 na Ann Wambui Nyoike w’imyaka 21 nyuma yo kwiba aya mafaranga ngo bari bafite gahunda yo gukomeza uyu mugambi wabo aho bateganyaga kwiba andi agera kuri miliyari 1.7 Frw.

The Nation ivuga ko aba banyeshuri bigaga amasomo y’ikoranabuhanga bakoze iki cyaha mu kwezi gushize kwa Nzeri gusa ubwo bagezwaga imbere y’urukiko kuri uyu wa 26 Ukwakira bahakanye ibyo baregwa byose.

Ubwo aba banyeshuri bagezwaga imbere y'urukiko bahakanye ibyo baregwa byose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .