Kenya: Abanyeshuri 17 n’abarimu 33 bamaze kwandura COVID-19 mu byumweru bibiri amashuri afunguwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2020 saa 03:35
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga Mukuru muri Minisiteri y’Uburezi muri Kenya, yatangaje ko abanyeshuri 17 n’abarimu 33 bamaze gusangwamo icyorezo cya COVID-19, nyuma y’ibyumweru bibiri amasomo yongeye gusubukurwa.

Mu kiganiro yagejeje ku bagize inteko ishinga amategeko muri komisiyo y’uburezi, Dr. Belio Kipsang yavuze ko uretse abo banduye, hari n’abandi bantu bane bakora mu mashuri banduye iki cyorezo.

Ibyo ngo bijyana n’uko amashuri 35 ariyo amaze gusangwamo abanduye COVID-19, nubwo nta gahunda ihari yo kuyafunga mu gihe cya vuba.

Yakomeje ati “Ntabwo tugiye gufunga amashuri kereka tubigiriwemo inama na Minisiteri y’Ubuzima. Ahubwo turimo gukorana n’inzego zose kugira ngo tubashe gufungura n’ibindi byiciro bisigaye by’amashuri.”

Gusa yashimangiye ko hakiri ikibazo gikomeye cyo kuba abanyeshuri bazabasha guhana intera, ku buryo kugira ngo bishoboke byakenera ibikorwa remezo bikubye kabiri ibisanzwe, nk’uko The Citizen yabitangaje.

Abagize iyi komisiyo basabye Guverinoma ko nubwo ari ngombwa ko abanyeshuri basubira ku mashuri yabo, igomba no gushyiraho ingamba zihamye mu gutuma umutekano w’abanyeshuri wizerwa mbere yo gusubira ku masomo.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus muri Kenya ni 50,833, mu gihe abamaze gupfa ari 934. Muri abo harimo n’umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Tononoka, uheruka guhitanwa n’iki cyorezo.

Dr. Belio Kipsang yavuze ko abanyeshuri n'abarimu bakomeje kwandura Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .