00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abanyeshuri 17 bahitanywe n’inkongi yibasiye ishuri

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 September 2024 saa 09:50
Yasuwe :

Polisi ya Kenya yatangaje ko nibura abanyeshuri 17 ari bo bimaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y’uko ishuri rimwe ryo muri Kenya mu Karere ka Nyeri ryafashwe n’inkongi mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane.

Polisi yatangaje ko hari impungenge ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera kuko hari n’abandi barenga 12 bajyanwe mu bitaro bakomeretse bikabije biturutse kuri iyo nkongi.

Umuvugizi wa Polisi, Resila Onyango, yabwiye itangazamakuru ko impamvu yateye inkongi yibasiye ishuri rya Hillside Endarasha Primary ikiri gukorwaho iperereza.

Umuryango utabara imbabare muri Kenya [Kenya Red Cross] uri gutanga serivisi z’ubutabazi no gufasha abanyeshuri mu buryo bwose, abarimu n’imiryango yagize ibyago byo kubura abana babo.

Perezida William Ruto abinyujije ku rukuta rwe rwa X, yihanganishije imiryango yagize ibyago asaba ko hakomeza gukorwa iperereza ngo hamenyekane icyateye iri sanganya.

Ati “Turihanganisha imiryango y’abana bahitanywe n’inkongi y’umuriro muri Hillside Endarasha Academy mu Karere ka Nyeri. Iyi ni inkuru ibabaje. Turi gusenga dusaba ko abarokotse bakira vuba.”

“Ndasaba inzego bireba gukora iperereza ryimbitse kuri iri sanganya. Ababigizemo uruhare bazabiryozwa. Guverinoma binyuze muri Minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere no guhuza ibikorwa bya guverinoma, irimo gukora uko ishoboye kugira ngo ifashe imiryango yagize ibyago. Mwihangane cyane.”

Inkongi zikunze kwibasira amashuri muri Kenya cyane mu bigo by’abiga babamo. Mu 2017, abanyeshuri bo muri Moi Girls High School iherereye i Nairobi bahitanywe n’inkongi nyuma y’uko iryo shuri ryatwitswe ku bushake.

Nibura abanyeshuri 67 bapfiriye mu Karere ka Machakos, mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Nairobi. Byabaye mu myaka irenga 20 ishize, na bwo iri shuri ryari ryatwitswe ku bushake.

Polisi ya Kenya yatangaje ko nibura abanyeshuri 17 ari bo bimaze kumenyekana ko bapfuye nyuma y'uko hari ishuri rimwe ryo mu Karere ka Nyeri ryafashwe n’inkongi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .