Abandi bantu hafi 500.000 basanze banditsweho amakarita abiri y’itora mu gihe abarenga 226.000 bo biyandikishije bakoresheje ibyangombwa bibaranga bitari ibyabo.
BBC yanditse ko amakuru ikesha Komisiyo y’Amatora ari uko muri rusange ibibazo mu rutonde rw’abaturage batora biri ku bantu barenga miliyoni imwe.
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora muri Kenya, Wafula Chebukati, yavuze ko ibimaze kuboneka muri iri genzura bishobora gutinza itangazwa ry’urutonde rwa nyuma rw’abantu bazatora.
Mbere, iyi komisiyo yari yavuze ko urutonde rw’abazatora ruzatangazwa ku wa 9 Kamena ariko ubu byashyizwe tariki 20 Kamena uyu mwaka kugira ngo ibi bibazo bimaze kuboneka bibanze gukemurwa.
Ibibazo mu matora ya Kenya mbere byatumye haba imidugararo ikomeye yiciwemo abantu.
Amatora y’uyu mwaka ateganyijwe tariki 9 Kanama uyu mwaka. Abakandida bane, bose b’abagabo, ni bo bamaze kwemererwa guhatana. Abo ni David Mwaure, George Wajackoyah, Raila Odinga na William Ruto.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!