Minisitiri w’Intebe wa Kenya akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi aherutse gutangaza ko kuri uyu wa 27 Kanama 2024, Perezida William Samoei Ruto atangaza ku mugaragaro ko ashyigikiye kandidatire ya Odinga.
Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ibiganiro Perezida Ruto yagiranye n’abakuru b’ibihugu byo muri aka karere, abisaba kuzashyigikira iyi kandidatire. Odinga na we yasuye ibi bihugu, ahura n’aba bayobozi.
Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamaze kwemeza ko yitabira iki gikorwa, kimwe na Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa EAC, Hassan Sheikh Mohamud wa Somalia na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
Biteganyijwe ko muri iki gikorwa, Fawzia Yusuf wabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Somalia yikura mu ihatana ry’uyu mwanya, ashyigikire Odinga.
EAC igizwe n’ibihugu umunani: u Rwanda, Uganda, u Burundi, Tanzania, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Sudani y’Epfo, Kenya na Somalia. Ibidahagararirwa n’abakuru b’ibihugu muri iki gikorwa, birahagararirwa n’abagize guverinoma zabyo.
Amatora ya Perezida wa Komisiyo ya AU ateganyijwe muri Gashyantare 2025. Uzayatsinda azasimbura Moussa Faki Mahamat wo muri Tchad, ugiye kumara imyaka umunani kuri iyi nshingano.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!