Kenya: Abakora muri laboratwari biyemeje kudazasubira mu kazi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Ukuboza 2020 saa 08:30
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Abakora muri Laboratwari muri Kenya ryatangaje ko abanyamuryango baryo bagiye kwifatanya n’abaganga mu myigaragambyo, abarigize bemeza ko ntawe uzasubira mu kazi mu gihe Guverinoma itarabaha agaciro.

Kuri uyu wa Mbere nibwo abayobozi b’iri huriro bavuze ko nabo batazasubira mu kazi kubera ko Leta ya Kenya isa n’itabaha agaciro. Ni icyemezo kije gisa n’icyo bamwe mu baganga bo muri iki gihugu baherutse gufata.

Kimwe n’abaganga, aba bakozi bo muri laboratwari basaba Guverinoma ya Kenya kubaha ibikoresho byizewe byo kubarinda Covid-19, kandi n’amafaranga bahabwa buri kwezi kubera akazi gashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga akazamurwa akagezwa ku bihumbi 30 by’amashilingi.

Umuyobozi w’iri huriro, Adel Ottman yavuze ko basabye abanyamuryango babo kuguma mu rugo kugeza igihe Guverinoma ya Kenya izabonera ko bafite agaciro.

Ati "Twabwiye abanyamuryango bacu kuguma mu rugo kugeza igihe Guverinoma izatangira kuduhera agaciro, badufata nk’abantu batariho".

Minisitiri w’Ubuzima muri Kenya, Mutahi Kagwe aherutse gusaba inzego bireba gushyira ku isoko imyanya y’abaganga bari mu myigaragambyo, yemeza ko abantu batagakwiye kuba bikura mu kazi mu gihe hari umubare munini w’abakabuze.

Ihuriro ry'abakora muri laboratwari muri Kenya ryasabye abanyamuryango baryo kutazasubira mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .