Mu birukanywe harimo n’umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga b’inzobere mu gihugu.
Kuri iyi nshuro hirukanywe abaganga 86, bituma umubare w’abamaze kwirukanwa ugera kuri 514 nkuko BBC yabitangaje.
Abaganga bo muri Kenya bamaze iminsi mu myigaragambyo basaba ko bongererwa umushahara ndetse n’uburyo bakoramo bukavugururwa.
Bavugaga ko nta bikoresho byo kwikingira mu gihe bari mu ba mbere bahangana na Coronavirus.
Ni nyuma y’uko benshi mu baganga bishwe na Coronavirus kubera kutitabwaho.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!