Kenya: Abaganga batatu batawe muri yombi bakekwaho uruhare mu bikorwa byo kugurisha abana

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Ugushyingo 2020 saa 03:56
Yasuwe :
0 0

Polisi ya Kenya yatangaje ko yataye muri yombi abakozi batatu bo mu nzego z’ubuzima, bakurikiranyweho uruhare mu bikorwa byo kugurisha abana biheruka gushyirwa hanze n’iperereza ryakozwe na BBC.

Inkuru yatambutse mu ntangiriro z’iki cyumweru igaragaza uburyo mu bitaro bya Nairobi hibwa impinja zikagurishwa, hakaba n’abantu basanzwe biba abana bo ku mihanda bakabagurisha, bakabikora nk’ubucuruzi.

Igaragaza umukozi w’ibitaro watwaye umwana w’umuhungu w’ibyumweru bibiri akamugurisha ku munyamakuru wari wigize umuguzi, kandi ari mu iperereza ryo gushaka kumenya uko ubwo bujura bukorwa.

Polisi yategetse ko hakorwa iperereza rikomeye, haba mu bitaro ndetse no mu bigo byakira abana, baba imfubyi cyangwa abatawe n’ababyeyi muri Nairobi.

Iperereza ryakozwe na BBC ryagaragaje ko muri iki gihugu abana bo mu miryango ikennye bibwa ababyeyi babo baba basabiriza ku muhanda cyangwa se abandi baba bari mu mavuriro atandukanye ari hirya no hino muri Nairobi, bakagurishwa amafaranga agera ku bihumbi 300 Frw,

Hari nk’ibitaro byo mu Mujyi wa Nairobi byitwa Mama Lucy Kibaki byagaragayemo umukozi ugurisha umwana. Umukozi wabyo witwa Fred Leparan yagize uruhare mu kugurisha umwana w’ibyumweru bibiri, ashaka kumugurisha umunyamakuru ku mafaranga agera kuri miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Chelugui yatangaje ko hari byinshi bikwiye gukorwa mu kurushaho kurengera ubuzima bw’umwana.

Nta mibare ifatika iratangazwa y’umubare w’abana bamaze kugurishwa muri ubu buryo gusa hari umuryango utegamiye kuri leta wo muri iki gihugu witwa Missing Child Kenya watangaje ko nibura abana 600 babuze muri ubu buryo.

Komiseri Mukuru wa Polisi ya Kenya, Hillary Mutyambai, yavuze ko abaganga batatu bamaze gufatwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .