Aba baganga kandi bagaragarije Leta ko Minisiteri y’Ubuzima ariyo ikwiye kuzajya yishyura amafaranga abagendaho mu gihe baba bamaze bavurwa.
Ubusabe bw’aba baganga buje nyuma y’uko Dr Stephen Mogusu wari umuganga muri iki gihugu yitabye Imana azize Covid-19 ariko umuryango we ukabura amafaranga yo kwishyura ibitaro ibintu iri huriro rivuga ko bitari bikwiye "mu gihe nyakwigendera yapfuye Leta imurimo umushahara w’amezi atanu kandi nta n’ubwishingizi yari yaramugeneye".
Umuyobozi w’iri huriro ry’abaganga, Dr Chibanzi Mwanchonda, yavuze ko umuryango wa Dr Stephen Mogusu wagombye gukusanya inkunga kugira ngo ubone uko wishyura ibitarom, yemeza ko bitari bikwiye ku muntu wagiriye ibyago mu kazi.
Ati "Naganiriye n’umuryango we byabaye ngombwa ko basaba inkunga kugira ngo bishyure ikiguzi cy’amafaranga y’ibitaro, Dr Mogusu yasize inyuma umutwaro w’imyenda, umuryango we utazi uko uzishyura."
Si ubwa mbere abaganga bo muri Kenya bumvikanye banenga uburyo leta yabo itabaha agaciro cyane cyane muri ibi bihe bya Covid-19 aho nabo bari mu kaga ko kwandura iki cyorezo. Bakunze kumvikana bavuga ko leta ikwiye kubaha ubwishingizi ndetse n’ibikoresho byujuje ubuziranenge bibafasha kwirinda Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!