00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kenya: Abaganga b’abashomeri bagiye guhabwa akazi mu Bwongereza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nyakanga 2021 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Leta ya Kenya yasinye amasezerano azafasha abaganga bo muri iki gihugu batagira akazi kuba bagahabwa mu Bwongereza.

Aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima n’uw’umurimo muri Kenya azafasha abaganga babifitiye ibyangombwa. Ni amasezerano asinywe binyuze mu ruzinduko Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta ari kugirira mu Bwongereza.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko inyigo igaragaraza ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda izajya hanze mbere ya Ukwakira 2021.

Leta y’u Bwongereza ivuga ko isanzwe ifite Abanyakenya 900 bakora mu nzego z’ubuzima z’iki gihugu.

Iyi gahunda yo kuba abaganga b’Abanyakenya bahabwa akazi mu Bwongereza ije nyuma y’igihe kinini abaganga bo muri iki gihugu bataka ubushomeri n’umushahara muto ku buryo byagiye bibyara imyigaragambyo ya hato na hato. Kugeza ubu muri Kenya habarurwa abaganga badafite akazi basaga 5000.

Abaganga bo muri Kenya badafite akazi bagiye kujya bagahabwa mu Bwongereza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .