Igikorwa cyo gutorera iki cyemezo cyabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 8 Ukwakira 2024.
Abadepite 281 batoye bemeza ko uyu mugabo akwiriye kweguzwa, mu gihe abatoye batemeranya n’iki cyemezo ari 44. Kugeza ubu hategerejwe icyemezo kizafatwa na Sena.
Biteganyijwe ko Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite agomba kumenyesha mugenzi we wa Sena iby’iki cyemezo bitarenze ku wa Kane tariki 10 Ukwakira 2024.
Mu gihe Perezida wa Sena amenyeshejwe iby’iki cyemezo biteganyijwe ko agomba gutumiza abandi ba senateri bitarenze iminsi irindwi kugira ngo bafate umwanzuro.
Sena ifite ifite iminsi 10 yo kuba yemeje niba koko Visi Perezida yeguzwa, cyangwa igatesha agaciro uyu mwanzuro.
Rigathi Gachagua yari aherutse gusaba Perezida William Ruto guca inkoni izamba akamubabarira.
Gachagua ashinjwa gusuzugura Ruto, irondamoko no gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu ze.
Nubwo yasabye imbabazi, Gachagua yagaragaje ko yiteguye kwitabaza amategeko naramuka yegujwe.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!