Kenya: Abadepite basabwe gusubiza amafaranga y’urugendo rwasubitswe

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 4 Werurwe 2020 saa 08:01
Yasuwe :
0 0

Abadepite 15 ba Kenya basabwe gusubiza amafaranga bari bahawe ngo bayifashishe mu rugendo bari bagiye gukorera i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rukaza gusubikwa kubera icyorezo cya coronavirus.

Ibihugu byagombaga kwitabira iyo nama byasabwe kuzohereza ababihagarariye muri Amerika ubwo iyo nama izaba isubukurwa mu cyumweru gitaha.

Iyi nama yagombaga kuba ibyumweru bibiri igamije kwiga ku buryo bwo guteza imbere uburinganire n’ubwuzuzanye. Ibyumweru bibiri byaragabanyijwe bigirwa umunsi umwe.

Perezida w’umutwe w’abadepite muri Kenya, Justin Muturi, yavuze nubwo inama yasubitswe, amafaranga yari yamaze koherezwa kuri konti z’abadepite bagombaga guhagararira Kenya, nk’uko Ikinyamakuru The Standard cyabitangaje.

Muturi yavuze ko ayo mafaranga asubizwa kuko atakoreshejwe. Buri mudepite yari yahawe ibihumbi 12 by’amadolari.

Inteko Ishinga Amategeko ya Kenya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza