Biteganyijwe ko kuwa Kabiri w’icyumweru gitaha aribwo ingingo yo kweguza Gachagua aribwo izagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko, nyuma y’iminsi bihwihwiswa ko atameranye neza na Perezida William Ruto.
Ubusanzwe kugira ngo ingingo yo kweguza Visi Perezida itangire kuganirwaho mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, bisaba ko bishyigikirwa n’abadepite 117 naho kugira ngo yeguzwe, bigatorerwa nibura n’abadepite 233.
Gachagua ashinjwa imyitwarire mibi irimo gusuzugura Perezida Ruto, irondabwoko n’ibindi.
Bivugwa ko umwuka mubi hagati ye na Perezida Ruto watangiye kuba mubi mu mezi ashize ubwo yashyigikiraga imyigaragambyo y’urubyiruko, yamagana umushinga wo kongera imisoro.
Byaje kurangira uwo mushinga ukuweho gusa Gachacu akomeza kurebana ikijisho na Perezida Ruto.
Aba bombi bahuriye mu ishyaka UDA, riri mu mashyaka agize impuzamashya Kenya Kwanza.
Gachagua na Ruto bagiye ku butegetsi mu 2022.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!