Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2024 yasobanuye ko aba batawe muri yombi hagati ya tariki ya 22 n’iya 24 Nyakanga, bazira kurenga ku ibwiriza ribabuza kwigaragambya.
Mu butumwa Rusoke yanyujije ku rubuga nkoranyambaga X, yagize ati “Muri rusange, abantu 104 bafunzwe hagati ya tariki ya 22 n’iya 24 Nyakanga, 100 muri bo bajyanywe mu rukiko.”
Ku munsi w’imyigaragambyo, tariki ya 23 Nyakanga, abayatawe muri yombi ni 75 nk’uko Umuvugizi wa Polisi yakomeje abisobanura. Ati “Muri bo, 74 bajyanwe mu rukiko, mu gihe undi umwe akiri muri kasho ya Polisi.”
Abatawe muri yombi mbere y’umunsi w’imyigaragambyo ni abakekwaho kuyitegura. Francis Zaake, Hassan Kirumira na Charles Tebandeke bo mu ishyaka NUP ritavuga rumwe n’ubutegetsi n’abandi barindwi.
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, tariki ya 25 Nyakanga abitabiriye iyi myigaragambyo kandi bari babujijwe. Yasobanuye ko impamvu bari babujijwe ari uko Leta yari yamenye amakuru y’uko izakorerwamo ubugizi bwa nabi kandi ko hari abanyamahanga bayiteye inkunga.
Museveni yashimiye abashinzwe umutekano barimo abasirikare n’abapolisi bayikumiriye itaragera ku ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko nk’uko abayiteguye bari babiteganyije.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!