Polisi yo mu Mujyi wa Kampala yatangaje ko ibyo byago byabaye mu gicuku ubwo uwari uyoboye ibirori yashishikarizaga ababyitabiriye gusohoka ngo bihere ijisho iraswa ry’ibishashi by’urumuri.
Umuvugizi wa Polisi, Luke Owoyesigire, yagize ati "Icyo gikorwa kirangiye, hakurikiyeho umubyigano watumye abantu batanu bapfa abandi barakomereka. Inzego zishinzwe ubutabazi zahageze zijyana abakomeretse kwa muganga, aho byaje kurangira icyenda ari bo byemejwe ko bapfuye."
Ibihumbi by’Abanya-Uganda bitabiriye ibirori byo kwishimira kwinjira mu mwaka mushya wa 2023 nyuma y’ubuzima butoroshye bahuye na bwo mu mwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19 n’igaruka zacyo.
Utubari twari twuzuye n’insengero na zo ari uko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!