Byabereye mu Mudugudu wa Gasharara, Akagari ka Kagina, Umurenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi, aho mu masaha ya saa tatu z’ijoro, umusaza witwaga Rubanzambuga Boniface w’imyaka 94 wabanaga n’umwuzukuru we w’imyaka 18 yahiriye mu nzu agapfa.
Birakekwa ko uyu muriro waba wakomotse ku mashanyarazi.
Amakuru avuga ko ko yyakwigendera Ruhamyambuga yabagana mu nzu n’umwuzukuru umwe w’umuhungu w’imyaka 18.
Bitewe n’uko agace babagamo gasa nk’icyaro, mu masaha ya saa tatu z’ijoro abenshi bari baryamye, ari nayo mpamvu ubutabazi bwagoranye kuko uwo uwo mwuzukuru we yagerageje gutabaza ariko biranga biba iby’ubusa.
Ubwo umuriro wazamukaga, umwuzukuru yihutiye gutabaza abaturanyi kuko we ubwe atari kubasha kumuterura ngo amusohore wenyine, ariko birananirana.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Runda, Ndayisaba Egide yemereye IGIHE iby’aya makuru, avuga ko hagikekwa ko iyi nkongi yaba yaturutse ku muriro w’amashanyarazi.
Ati “Ni byo koko uyu musaza yitabye Imana. Byabaye mu masaha ya saa tatu z’ijoro, kandi mu bice by’icyaro abenshi baba baryamye, ni nayo mpamvu gutabara byatinze.’’
Yavuze ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri y’icyateye iyi nkongi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!