00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza yirukanye umunyeshuri w’umuzungu wihagaritse kuri mudasobwa ya mugenzi we w’umwirabura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 July 2022 saa 03:35
Yasuwe :

Umunyeshuri w’umuzungu wiga muri Kaminuza muri Afurika y’Epfo, wafashwe amashusho yihagarika ku bikoresho bya mugenzi we w’umwirabura wiga mu mwaka wa mbere, yirukanywe.

Uyu munyeshuri witwa Theuns du Toit wigaga muri Stellenbosch University, uvugwaho kwihagarika kuri mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ishuri by’uwitwa Babalo Ndwayana, amwita umwirabura.

Ibi byabaye muri Gicurasi uyu mwaka byakwirakwiriye mu gihugu ndetse biteza n’imyigaragambyo. Kuva tariki 15 Gicurasi hatangiye gusuzumwa iki kibazo ku rwego rwa komite ishinzwe imyitwarire, birangira tariki 23 Kamena 2022.

Ndwayana ntabwo yigeze yitabira igikorwa cyo kumva uko byagenze avuga ko atizeye komite ishinzwe imyitwarire. Iyi komite yahamagaje abatangabuhamya umunani.

Kuri uyu wa Kane umunyeshuri du Toit yahamijwe kwica amategeko ngengamyitwarire y’abanyeshuri, ahanishwa kwirukanwa burundu.

Uyu munyeshuri afite iminsi itanu yo kujuririra iki cyemezo. Umuyobozi wungirije wa Kaminuza, Prof Deresh Ramjugernath, yavuze ko kaminuza itazihanganira icyitwa ivangura n’irondaruhu cyangwa indi myitwarire yose itesha abandi agaciro.

Ku rundi ruhande, Polisi irimo gukora iperereza kuri iki kibazo.

Ibyo uyu munyeshuri yakoze byatumye haba imyigaragambyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .