00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza ya Makerere yaciwe miliyoni 300 z’Amashiringi izira kutishyura ikigo kiyigemurira imyenda

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 February 2025 saa 11:53
Yasuwe :

Kaminuza ya Makerere yo muri Uganda yahamijwe icyaha cyo kurenga ku masezerano yagiranye n’ikigo cya Team Uniform Ltd cyayihaga amakanzu abanyeshuri bambara mu birori byo guhabwa impamyabumenyi zabo, ihanishwa gutanga miliyoni 300 z’Amashiringi ya Uganda (arenga miliyoni 114 Frw).

Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Uganda rwemeje ko Kaminuza ya Makerere yananiwe kubahiriza ibikubiye mu masezerano yari ifitanye n’icyo kigo.

Ishinjwa kwemerera ibindi bigo bitemewe n’amategeko kuyigemurira iyo myenda no kutishyura ibyenda iki kigo cyayigemuriye ubwo iyi kaminuza yatanganga impamyabumenyi ku nshuro ya 69 n’iya 70.

Kaminuza ya Makerere yemeye ko yagiranye na Team Uniform Ltd amasezerano y’imyaka itatu, ariko ko iyo sosiyete itayihaye amakanzu yose yasabwaga, kandi ntinagaragaze igihamya cy’uko yose yayatanze.

Urukiko rwategetse Kaminuza ya Makerere kwishyura Team Uniform Ltd miliyoni 313 z’Amashilingi ya Uganda z’amakanzu itishyuye, miliyoni 30 z’Amashilingi ya Uganda z’ibyangiritse byose ndetse n’inyungu ya 19% ya buri mwaka, ibarwa kuva ku wa 17 Gashyantare 2020.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .