00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kabila yigaritse abamushinja kwigwizaho umutungo wa Congo

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 25 Ukuboza 2021 saa 05:18
Yasuwe :

Umunyamategeko wa Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yigaritse ibirego bishinja umukiliya we kwigwizaho umutungo w’igihugu, avuga ko ari ibikorwa bigamije kumuharabika byatangijwe n’itangazamakuru mpuzamahanga.

Uyu munyamategeko avuze ibi nyuma y’inyandiko zishinja Kabila kwigwizaho umutungo mu myaka yamaze ku butegetsi.

Hashize ukwezi hagiye hanze inyandiko ziswe “Congo Hold-up” zigaragaza ubushakashatsi bwakozwe ku mutungo wa Kabila n’umuryango we. Kabila ntabwo yari yaragize icyo abivugaho, ahubwo yifashishije ijwi ry’abanyamategeko be.

Iryo perereza ryakozwe n’ihuriro ry’ibinyamakuru 19 mpuzamahanga rishingiye ku igenzura ryakozwe ku nyandiko miliyoni 3,5. Iryo perereza rigaragaza ko ubutegetsi bwa Kabila bwanyereje umutungo w’igihugu ku buryo umuryango we ariwo wabyungukiyemo ku kigero cyo hejuru.

Bibarwa ko hari miliyoni 140$ zanyerejwe hagati ya 2013 na 2018.

Abanyamategeko ba Kabila bigaritse ibyo birego, bavuga ko iryo perereza nta kintu gifatika ryashingiyeho kandi ko ryishingikirije ibimenyetso bidafite ishingiro.

Bati “Nta mafaranga yahererekanyijwe, nta na konti ya banki iri mu mazina ye byigeze bigaragazwa.”

Kuri bo iki gikorwa kigamije gushyira rucumbeka muri politiki ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nubwo batishimira iryo perereza, nta kirego baratanga barega abakoze iryo perereza nubwo abo banyamategeko basobanura ko babifitiye uburenganzira.

“Congo Hold-up” yatumye Intumwa Nkuru ya Leta isabwa ko hakorwa iperereza ryimbitse ku bibazo byo kunyereza umutungo wa Leta, ku buryo hari ubwoba ko rishobora kuzambya ibintu.

Joseph Kabila amaze igihe ashinjwa kunyereza no kwigwizaho umutungo wa leta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .