00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Julius Ssekitoleko wari watorokeye mu Buyapani agiye gusubizwa muri Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 08:45
Yasuwe :
0 0

Leta ya Uganda yatangaje ko umukinnyi wayo witwa Julius Ssekitoleko wari wagiye mu Buyapani yitabiriye imikino Olempike akaza gutoroka, agiye kugarurwa mu gihugu cye.

Julius Ssekitoleko wari wahagarariye Uganda mu mukino wo gutererura ibiremereye yafashwe ku wa 19 Nyakanga 2021 nyuma y’iminsi yari ishize ahigishwa uruhindu.

Amakuru atangwa na Ambasade ya Uganda avuga ko indege isubiza uyu musore muri gihugu cye yahagurutse ku wa 21 Nyakanga 2021 bikaba biteganyijwe ko ari bugere ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe kuri uyu wa 22 Nyakanga 2021.

Ku wa 16 Nyakanga 2021 ni bwo Julius Ssekitoleko yaburiwe irengero ubwo yari mu mwiherero w’abitegura Imikino Olempike. Uyu mugabo mbere yo gutoroka yasize inyandiko ivuga ko ashaka kuguma mu Buyapani kuko ubuzima bwo muri Uganda bukomeye.

Nyuma y’itoroka rye, Leta ya Uganda yasabye imbabazi u Buyapani ivuga ko umukinnyi wayo yitwaye mu buryo budakwiye ndetse yizeza ubufatanye mu kumuhigira hasi no hejuru.

Julius Ssekitoleko wari umaze iminsi yaraburiwe irengero agiye gusubizwa muri Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .