00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Julius Malema yatangaje ko ishyaka rye ridateze kwihuza na ANC iyoboye Afurika y’Epfo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 7 June 2024 saa 10:44
Yasuwe :

Umuyobozi w’ishyaka EFF (Economic Freedom Fighters) ry’impirimbanyi ziharanira impinduramatwara mu bukungu, Julius Sello Malema, yatangaje ko ritazahuza imbaraga na ANC iri ku butegetsi bwa Afurika y’Epfo.

ANC yafashe icyemezo cyo kwihuza n’amashyaka atavuga rumwe na yo kugira ngo hajyeho guverinoma y’ubumwe, nyuma y’aho ibuze amajwi 50% mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Afurika y’Epfo yabaye mu cyumweru gishize.

Perezida wa Afurika y’Epfo akaba n’Umuyobozi Mukuru wa ANC, Cyril Ramaphosa, kuri uyu wa 6 Kamena 2024 yatangarije i Johannesburg ko gushyiraho guverinoma y’ubumwe bw’amashyaka ari cyo cyemeza cyafasha abaturage gukomeza guteza imbere igihugu.

Yagize ati “Twemeye guhamagarira amashyaka ya politiki gushyiraho guverinoma y’ubumwe nk’uburyo bwiza bwo gushyira imbere igihugu cyacu. Intego iruta izindi y’iyi guverinoma ni ugukemura ibibazo bikomeye Abanyafurika y’Epfo bifuza ko bikemuka.”

Bimwe mu bibazo bikomeye byugarije Afurika y’Epfo, ari na byo abasesenguzi bashingiraho bemeza ko byatumye ANC ibura amajwi arenga gato 40% mu Nteko ku nshuro ya mbere mu myaka 30 ishize, ni ubushomeri ndetse n’ubukungu rusange bw’iki gihugu bukomeje guhungabana.

Perezida Ramaphosa yemeje ko amajwi iri shyaka ryabonye muri aya matora ari ikimenyetso cy’akababaro abaturage batewe no kuba ritarashoboye gukemura ibi bibazo, agaragaza ko rizashobora kubikemura mu gihe amashyaka menshi yaritera ingabo mu bitugu.

Mu mashyaka ANC itekereza cyane harimo afite imyanya myinshi mu Nteko nka DA ya John Henry Steenhuisen, uMkhonto we Sizwe ya Jacob Zuma na EFF ya Julius Malema, gusa Malema we yamaze gutangaza ku mugaragaro ko ishyaka rye ritazasangira ubuyobozi n’umwanzi wishyira hejuru.

Malema yagize ati “Kwishongora birakomeje na nyuma y’aho Abanyafurika y’Epfo batoye bagaragaje ibimenyetso biburira. Ntabwo watanga amabwiriza y’ibikurikiraho nk’aho watsinze amatora. Ntabwo twihebye, intego yacu ni iy’ikiragano.”, Arongera ati “Ntabwo twasangira ubutegetsi n’umwanzi.”

Mu cyumweru gishize, Malema yari yatangaje ko atazemera igitekerezo cya guverinoma y’ubumwe kuko ngo amaherezo yazajyamo abantu badakwiye kujyamo, ahubwo ko icyo ashyigikiye ari guverinoma ihuriweho; buri shyaka rikagira umubare wemeranyijweho w’abarihagararira.

Yagize ati “Habayeho igitekerezo cya guverinoma y’ubumwe bw’igihugu. Ntabwo turi nka Mandela. Ntidukora guverinoma y’ubumwe, ntabwo tuyishaka. Dushaka guverinoma ihuriweho. Byazarangira tugizemo abantu badakwiye.”

ANC isabwa kuba yamaze kumvikana n’amwe mu mashyaka atavuga rumwe na yo mbere y’uko abadepite batora Umukuru w’Igihugu tariki ya 16 Kamena 2024.

Julius Malema yise ANC umwanzi wa EFF
Perezida Ramaphosa yagaragaje ko ANC yifuza ko hajyaho guverinoma y'ubumwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .