00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joseph Kabila yahuye na Moïse Katumbi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 December 2024 saa 06:28
Yasuwe :

Joseph Kabila wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahuye na Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga, akaba yaraniyamamaje ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ariko ntiyatorwa, aho baganiriye ku bibazo byugarije igihugu cyabo byarushijeho gukaza umurego kuva aho Perezida Tshisekedi agiriye ku butegetsi.

Aba bagabo bahuriye muri Ethiopia, aho basabye Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, kugarura ituze n’amahoro muri icyo gihugu kimaze igihe mu ntambara.

Banenze imikoranire y’ingabo za Leta ya Congo n’imitwe y’abanyamahanga irimo abacanshuro n’ingabo z’amahanga, basaba ko abo banyamahanga basubira mu bihugu byabo.

Aba bagabo kandi basabye ko igihugu cyabo gishyira imbaraga mu kubahiriza uburenganzira bwa muntu, kigahagarika ibikorwa byo gutoteza abaturage bacyo bavuga Ikinyarwanda, gufunga abanyamakuru n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi n’ibindi.

Mu gisa nko guca amarenga y’uko badashyigikiye umugambi wa Perezida Tshisekedi ushobora kwiyongeza manda, aba bagabo bavuze ko ubutegetsi bushyirwaho n’abaturage mu gihe runaka, budakwiriye gufatwa nk’ikintu umuntu afiteho uburenganzira bw’iteka ryose.

Bananenze umuryango mpuzamahanga kubera uburangare bwawo mu bibazo bya Congo, cyane cyane ibijyanye no kwica amahame y’uburenganzira bwa muntu. Bahereye aho bawusaba gufasha abaturage ba Congo gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bashinja gukora ibyaha mu mijyi nka Goma, Lubumbashi Kilwa ndetse na gereza ya Makala.

Aba bagabo biyemeje gukomeza gukorana mu gushakira Congo umuti w’ibibazo biyugarije birimo ubukene, kwangiza umutungo wa leta, imikorere idahwitse ya leta n’ibindi bitandukanye.

Moïse Katumbi yahuye na Joseph Kabila

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .