00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Joseph Kabila mu myiteguro ishobora kumugarura ku butegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 May 2022 saa 04:06
Yasuwe :

Ishyaka PPRD rya Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riri mu myiteguro y’Inteko rusange ishobora kuzaganirirwamo icyemezo cyo gutanga Kabila nk’umukandida mu matora ya 2023.

Kuwa Gatandatu ushize bamwe mu bayobozi b’iryo shyaka bakoze inama itegura inteko rusange kandi Joseph Kabila yari ayiyoboye nkuko RFI yabitangaje.

Byari biteganyijwe ko inteko rusange ya PPRD iba muri Gicurasi uyu mwaka ariko yimuriwe mu kwezi gutaha.

Mu bizigwa muri iyo nteko rusange harimo uburyo ishyaka rizitwara mu matora ateganyijwe mu 2023 arimo aya Perezida n’amashyaka bashobora kwihuza bakiyamamariza hamwe.

PPRD iherutse gutangira imikoranire n’ishyaka Ecide rya Martin Fayulu n’indi miryango ivuga ko iharanira uburenganzira bw’abaturage.

Mu bizigirwa mu nteko rusange harimo no kuganira niba Joseph Kabila ashobora kongera kwiyamamaza. Bamwe mu ba hafi ba Kabila bagiye babikomozaho ariko nyirubwite ntacyo arabivugaho.

Bivugwa ko mu nteko rusange hazanasimburwa bamwe mu bayobozi b’ishyaka, kugira ngo hashyiwemo amaraso mashya.

Joseph Kabila w’imyaka 50 yayoboye RDC guhera mu 2001 nyuma y’urupfu rwa se Laurent Desire Kabila, abuvaho mu 2019 asimbuwe na Felix Tshisekedi.

Ishyaka rya Kabila riri mu myiteguro y'inama izaganirirwamo kugaruka kwe muri Politiki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .