Jose Chameleone yemeje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala, bamwe baramukemanga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 21 Nyakanga 2020 saa 11:28
Yasuwe :
0 0

Joseph Mayanja wamamaye mu muziki nka Jose Chameleone, yemeje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala mu matora ateganyijwe muri uyu mwaka.

Mu magambo uyu muhanzi yanditse kuri Twitter yagaragaje ko nta kabuza yiteguye kuyobora uyu mujyi ndetse yihaye intero igira iti ‘Ukuri n’ubutabera; ibisubizo ku Mujyi wacu w’agahebuzo’.

Ubwo yashyiraga ubutumwa kuri Twitter agaragaza ko agiye kwiyamamariza kuyobora Kampala abantu bamwe bamusetse bavuga ko asanzwe ari umunyamahane ku buryo nta bisubizo abantu bamwitegaho.

Uwitwa Oteba @OtebaGeorge12 ati “Ninde utazi uko ukunda birenze urugero kurwana igihe cyose, ibi nibyo bigiye kuba igisubizo uzazana?”

Abandi bagaragaje ko bamushyigikiye kandi bazamutora ariko abandi bamubwira ko ashaka ibya politiki yabireka akikomereza umuziki mu mahoro n’umutuzo.

Umwaka ushize nibwo byatangiye kuvugwa ko Jose Chameleone ashobora kuziyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala ariko yari atari yabyiyemereza mu ruhame.

Jose Chameleone ashobora kuzahatanira umwanya wo kuyobora umujyi wa Kampala, mu matora azaba mu 2021 n’abandi barimo umuhanzikazi Irene Ntale nawe umwaka ushize wavuze ko ashobora kuba umwe mu bakandida bazahatanira uyu mujyi.

Icyo gihe muri Gicurasi yanditse kuri Twitter aca amarenga, maze agira ati “Byashoboka ko umutegarugori yakwiyamamariza kuba Meya?” ubwo yabazwaga n’umwe mu bafana be umujyi yumva yakwiyamamariza kuyobora, yavuze ko ari uwa Kampala.

Abandi bazahatana na Chameleone nta gihindutse harimo Erias Lukwago uyobora uyu mujyi, Godfrey Amooti Nyakaana uri mu bayobozi b’ishyaka rya NRM rya Perezida Museveni mu Mujyi wa Kampala na Agnes Namaganda wahoze ari umunyamakuru.

Chameleone ni umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika cyane iy’Uburasirazuba ndetse ari mu bahanzi baza mu myanya y’imbere mu kugira igikundiro. Amaze igihe kirenga imyaka irenga 20 ibihangano bye abantu batabihaga.

Uyu muhanzi w’imyaka 41 yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ibyakunzwe cyane nka ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’ n’izindi nyinshi.

Jose Chameleone yatangaje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Kampala bamwe bakemanga amahane ye
Jose Chameleone yemeje ko agiye kwiyamamariza kuyobora Umujyi wa Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .