Jose Chameleone yatsinzwe mu matora yo kuyobora Kampala

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 22 Mutarama 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Umuhanzi wo muri Uganda, Joseph Mayanja, uzwi nka Chameleone yatsinzwe mu matora yari ahatanyemo ashaka kuyobora Umujyi wa Kampala.

Aya matora yabaye ku wa 20 Mutarama 2021. Chameleone ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda bakoze indirimbo nyinshi zakunzwe kandi zabahesheje ubutunzi n’icyubahiro, yashakaga gukomereza urugendo rwe no muri politiki akayobora Umujyi wa Kampala ariko ntibyamuhiriye.

Uyu mugabo wakoranye indirimbo yitwa Agatako n’Umunyarwanda DJ Pius nyuma yo gukundwa no guhirwa n’umuziki umwaka ushize yahise atangaza ko ashaka kuyobora Umujyi wa Kampala ndetse yari umwe mu bakandida bahabwa amahirwe.

Gusa ntabwo yahiriwe no kwegukana uwo mwanya cyane ko Erias Lukwago wari uhagarariye ishyaka rya Forum for Democratic Change (FDC) ariwe wegukanye intsinzi.

Erias Lukwago wongeye kwisubiza uyu mwanya yagize amajwi 194 592. Uyu mugabo yatangiye kuyobora uyu Mujyi guhera ku wa 14 Mutarama 2011.

Muri aya matora amaze umunsi umwe abaye yakurikiwe na Nabillah Naggayi Sempala wari uhagarariye National Unit Platform (NUP), aho yagize amajwi 60 082. Umuhanzi Daniel Kazibwe wamamaye mu muziki nka "Ragga Dee" wo mu ishyaka NRM yabaye uwa gatatu aho yagize amajwi 23 388 mu gihe Chameleone wari uhatanye nk’umukandida wigenga we yagize amajwi 12 212.

Chameleone yaguwe mu ntege n’abandi nka Charles Senkubuge wagize 2 355, Kawooya Innocent wagize 762, Micheal Evans Mugabi wagize 522, Eddie Kibalama wagize 490, Yakubu Musaazi wagize 478, Isaac Sendagire wagize 386 na Ben Lule wegukanye amajwi 325.

Chameleone atangaza ko agiye kwiyamamariza kuyobora Kampala abantu batandukanye bagiye bavuga ko bigoye ko yatsinda, bamwe bakavuga ko agira imyitwarire igoye irimo kurwana itamwerera kuba umuyobozi w’uyu mujyi.

Abandi bamusetse bavuga ko asanzwe ari umunyamahane ku buryo nta bisubizo abantu bamwitegaho, abandi bo bakamukiniraho bavuga ko umuntu wananiwe urugo rwe bigoye ko yayobora umujyi wose.

Chameleone w’imyaka 42 yamamaye mu bihangano bitandukanye birimo ibyakunzwe cyane nka ‘Mama Mia’, ‘Njo Karibu’, ‘Mambo Bado’, ‘Kipepeo’, ‘Shida za Dunia’, ‘Bayuda’, ‘Vumilia’, ‘Valu Valu’ n’izindi nyinshi.

Reba imwe mu ndirimbo za Chameleone zamamaye

Dr. Jose Chameleone yatsinzwe mu matora yo kuyobora Umujyi wa Kampala

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .