Ku wa 12 Ukuboza 2024 nibwo hasohotse amakuru y’uko Jose Chameleone yajyanywe mu bitaro bya Nakasero, nk’uko bigaragara mu mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, akaba yahise yakirwa n’itsinda ry’abaganga bagombaga kumwitaho.
Amakuru IGIHE ifite ni uko uyu muhanzi yaraye mu bitaro mu gihe iby’uburwayi bwe bikomeje kugirwa ibanga.
Nubwo nta makuru menshi aravugwa ku burwayi bwe, ahari avuga Jose Chameleone yabanje kurembera mu rugo abanza kwitabwaho atarajya kwa muganga.
Nyuma yo kubona ko ibyo kumwitaho ari mu rugo ntacyo biri gutanga, nibwo umuryango we ndetse n’inshuti za hafi bafashe icyemezo cyo kumwihutana kwa muganga.
Jose Chameleone ategerejwe mu gitaramo kigomba kubera muri Kigali Universe ku wa 3 Mutarama 2024.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!