Aba bafana barakora umurongo muremure mu murwa mukuru wa Koreya y’Epfo, Seoul, kuri uyu wa 13 Kamena 2023 kugira ngo bose bahobere Jin bari bafitiye urukumbuzi rwinshi.
Mbere y’iki gikorwa kibanzirizwa n’irushanwa ryo kwiruka rimara amasaha atatu, Jin yari yatangaje ko yifuza guhobera abafana 3,000 ariko ntibyakunze kuko umubare ntarengwa wari wateganyijwe ari 1000 gusa.
Umugore witwa Park uri mu batomboye amahirwe yo guhobera Jin, yagaragaje ibyishimo afite, agira ati “Nishimiye cyane ko ngiye guhura na Jin. Sinari niteze gutsinda. Nahoraga nkomeza kugenzura kenshi niba ari byo.”
Jin w’imyaka 31 y’amavuko ni we mukuru mu bagize itsinda BTS ryashinzwe mu 2010. Bagenzi be batandatu bahuriye muri iri tsinda bo baracyari muri iyi myitozo isanzwe ari itegeko ku rubyiruko rwose rwo muri Koreya y’Epfo.
Vanessa May Leuterio ukomoka muri Philippines yatangaje ko yarijijwe n’uko atatomboye guhobera Jin.
Ku rundi ruhande, abafana babwiye umujyanama wa BTS witwa Hybe, ari na we wateguye iki gikorwa, ko yagombaga kugabanya umubare w’abahobera Jin ku bw’umutekano we.
Bitewe n’iyi myitozo ya gisirikare, BTS yahagaritse ibikorwa by’umuziki kugeza muri Mutarama 2025 ubwo abayigize bose bazaba bayirangije.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!