00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jessie Duarte wagize uruhare mu kwigenga kwa Afurika y’Epfo yapfuye

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 July 2022 saa 01:39
Yasuwe :

Jessie Duarte, umwe mu bari abayobozi b’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo akaba n’umwe mu barwanyije politiki ya ba gashakabuhake, yitabye Imana.

Uyu mugore wari ufite imyaka 69 yazize kanseri nk’uko ishyaka rye ryabitangaje. Guhera mu Ugushyingo 2021 yari mu kiruhuko cy’uburwayi.

Jessie Duarte yabaye umunyamabanga wihariye wa Nelson Mandela ndetse na Walter Sisulu, bagize uruhare runini mu kugeza Afurika y’Epfo ku bwigenge barwanya apartheid.

Guhera mu 2012, Jessie Duarte yagizwe umunyamabanga mukuru wungirije w’ishyaka ANC riri ku butegetsi.

Guhera muri Gicurasi 2021, yabaye umunyamabanga mukuru w’agateganyo, nyuma yo guhagarika Ace Magashule wari uriyoboye.

Jessie Duarte yazize kanseri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .