Jean Pierre Bemba yagarutse muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kamena 2019 saa 01:46
Yasuwe :
0 0

Umunyapolitiki wahoze ayoboye inyeshyamba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yasesekaye i Kinshasa kuri iki Cyumweru, nyuma yo kwangirwa kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu yo mu 2018.

Bemba yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Ndjili muri RDC atwawe n’indege yihariye yamuvanye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi.

Ubwo yahakandagizaga ikirenge mu gitondo cyo kuri uyu wa 23 Kamena 2019, yasanganiwe n’abarimo Martin Fayulu, watsinzwe amatora yo mu mpera za 2018.

Perezida Félix Antoine Tshilombo Tshisekedi w’imyaka 56, ku wa 20 Mutarama 2019 nibwo Urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri RDC rwemeje ko yatsinze amatora ya Perezida yo ku wa 30 Ukuboza 2018, rutesha agaciro ikirego cyatanzwe na Martin Fayulu wavugaga ko ari we watsinze.

Ni ku nshuro ya kabiri Bemba ageze mu gihugu cye nyuma yo kugirwa umwere n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (ICC).

Yahaherukaga muri Kanama 2018 ubwo yiyamamarizaga kuyobora RDC ariko kandidatire ye igateshwa agaciro na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (Céni).

Bemba w’imyaka 56 ntiyakiriwe n’abantu benshi ugereranyije n’abagiye kumutega ku wa 1 Kanama 2018 ubwo yagarukaga muri RDC nyuma y’imyaka 11 atahagera.

Kandidatire ye imaze kwangwa yasubiye mu Bubiligi aho yashyigikiye Ihuriro ry’Amashyaka atavuga rumwe na Leta, Lamuka, ririmo Martin Fayulu [watanzwe nk’umukandida] na Moïse Katumbi wahoze ayobora Intara ya Katanga.

Mbere yo kongera kugaruka muri RDC yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter avuga ko “Nshishikajwe no kubabona ngo dufantanye gukomeza guharanira iterambere n’ubumwe muri Congo.”

Bemba wigeze kuba Visi Perezida wa RDC wari warakatiwe gufungwa imyaka 18, yagizwe umwere na ICC ku wa 8 Kamena 2018. Yahanaguweho ibyaha by’intambara, gufata ku ngufu n’ibyibasiye inyokomuntu byakorewe muri Centrafrique n’inyeshyamba yari ayoboye zibumbiye mu mutwe wa MLC hagati ya 2002 na 2003.

Yatsinzwe na Joseph Kabila mu matora yo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu 2006. Mu 2007 nibwo yahungiye mu Bubiligi nyuma y’imirwano yabereye i Kinshasa, aza gutabwa muri yombi mu 2008 i Bruxelles ashyikirizwa ICC ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Bemba yagarutse mu gihugu mu gihe Ihuriro rya Lamuka ryitegura imyigaragambyo rizakora ku Munsi w’Ubwigenge, mu kugaragaza ko ritishimiye icyemezo cy’Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri RDC, rwaryambuye imyanya 20 y’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Jean Pierre Bemba yagarutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yakiriwe n'abantu batandukanye ku Kibuga Mpuzamahanga cya Ndjili i Kinshasa
Jean Pierre Bemba yakiriwe na Martin Fayulu watsinzwe amatora y'Umukuru w'Igihugu muri RDC ariko akavuga ko yibwe amajwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza