00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jammeh wahoze ayobora Gambia yumvikanye mu nama y’abatavuga rumwe ku butegetsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 11:45
Yasuwe :

Yahya Jammeh wigeze kuyobora Gambia ubu akaba ari mu buhungiro, yumvikanye avuga ko abaturage b’igihugu cye badakwiriye kongera gutora Adama Barrow ukiyobora muri iki gihe kuko yazambije ibintu byose yari yarubatse.

Jammeh yabivuze mu kwezi gushize ubwo abarwanashyaka b’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho muri Gambia, bari bahuriye hamwe.

Uyu mugabo yabagejejeho ijambo yifashishije telefone maze agira ati “Adama Barrow yasenye ikintu cyose cyiza nasigiye Abanya-Gambia, ibitaro, ubuhinzi n’uburezi.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo adakwiriye kongera gutorwa ku bw’ineza y’igihugu.

Ku wa Gatandatu w’iki Cyumweru, muri Gambia hateganyijwe amatora ya mbere mu myaka 27 kuva Jammeh yafata ubutegetsi mu 1994.

Yahunze igihugu mu 2017 nyuma yo kwanga kwemera ko yatsinzwe, bishyira iherezo ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi yashinjwaga ibirimo ubwicanyi, iyicarubozo, kunyereza umutungo n’ibindi.

Umwe mu basirikare ba Gambia ari kurira ubwo Jammeh yahungaga igihugu mu 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .