00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jacob Zuma yemerewe kuburanira mu ruhame, umutekano uzakazwa

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 Kanama 2021 saa 03:54
Yasuwe :
0 0

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo agiye kongera gusohoka muri gereza ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha, ubwo azasubizwa mu rukiko mu rubanza rufitanye isano n’ibyaha bya ruswa.

Ku wa 29 Kamena 2021, ni bwo Jacob Zuma yakatiwe gufungwa umwaka umwe n’amezi atatu kubera gusuzugura urukiko. Ni igihano yahawe kubera kwanga kwitaba urukiko mu iburanisha ryo muri Gashyantare 2021 ngo yisobanure ku byaha akurikiranyweho birimo n’ibya ruswa.

Muri Kamena 2021 ni bwo uyu mugabo yishyikirije Polisi ngo atangire igifungo yakatiwe kubera gusuzugura urukiko, aho yahise ajyanwa muri Gereza ya Estcourt Correctional Centre’ iri hafi y’urugo rwe mu Ntara ya KwaZulu-Natal.

Iki gihano n’itabwa muri yombi rya Zuma, byatumye abamushyigikiye biganjemo abo ku ivuko rye batangira kwigaragambya aho bavuga ko ibyo uyu mugabo w’imyaka 79 yakorewe bitamuhesha icyubahiro nk’uwahoze ari Perezida.

Icyemezo cy’urukiko cyafashwe nyuma y’ibyumweru, abasaga 300 biciwe muri iyo myigaragambyo.

BBC yanditse ko byitezwe ko umutekano uzakazwa ubwo urubanza rwa Zuma ruzaba ruburanishwa, cyane ko abafana be benshi bashobora kwerekeza kuri urwo rukiko ruzabera mu Mujyi wa Pietermaritzburg, uri mu yashegeshwe n’imyigaragambyo.

Ni ku nshuro ya kabiri Zuma agiye kugaragara mu ruhame kuva yafungwa mu kwezi gushize. Yaherukaga kujya hanze ubwo yahabwaga uruhushya rwo gushyingura umuvandimwe we.

Abashinjacyaha bari basabye ko urubanza rwa Zuma rwaburanishwa hifashishijwe ikoranabuhanga, batanga impamvu z’icyorezo n’ibibazo bishobora guterwa n’umutekano muke. Ubu busabe bwanzwe n’umucamanza washyigikiye ubusabe bwa Zuma bwo kuva muri gereza no kuburanira mu rukiko ruri i Pietermaritzburg.

Abashyigikiye Zuma bamaze iminsi bashyirwa mu majwi ko bashaka kugerageza gukora imyigaragambyo imbere ya Leta.

Zuma yegujwe n’Ishyaka rye rya African National Congress (ANC) mu 2018, ariko aracyafite abamushyigikiye, cyane cyane mu ntara ya KwaZulu-Natal aho avuka.

Urubanza ruregwamo Zuma rufitanye isano na ruswa ashinjwa mu masezerano y’ubucuruzi bw’intwaro bufite agaciro ka miliyari 5$ yo guhera mu myaka ya 1990; ni ibyaha ahakana byose.

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo agiye kongera gusohoka muri gereza ubwo azasubizwa mu rukiko mu rubanza rufitanye isano n’ibyaha bya ruswa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .