Jacob Zuma yahakanye ibyo ashinjwa byo kuba ‘umwami wa ruswa’

Yanditswe na Ndayikunda Josué
Kuya 16 Nyakanga 2019 saa 02:59
Yasuwe :
0 0

Jacob Zuma wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo yabwiye urukiko ko ibyaha bya ruswa ashinjwa ari ibihimbano byari bigamije kumukura mu ruhando rwa politiki.

Zuma w’imyaka 77 yokejwe igitutu kubera ibyaha bya ruswa yaregwaga ndetse ava ku butegetsi muri Gashyantare 2018.

Yasimbuwe na Cyril Ramaphosa, wijeje guhangana na ruswa muri Afurika y’Epfo, yagaragaje ko imyaka icyenda Zuma yamaze ku butegetsi yabaye impfabusa.

Ku nshuro ya mbere mu gitondo cyo ku wa mbere tariki ya 15 Nyakanga 2019, nibwo Zuma yagaragaye mu rukiko rumukurikiranyeho ibyaha bya ruswa yakoze akiri ku buyobozi.

Ibyaha bya ruswa byakomeje kuvugwa kuri Zuma yaba we n’Umuryango wa Gupta ukomoka mu Buhinde ashinjwa gukorana na wo mu gushyiraho ubuyobozi no gutanga amasoko ya leta binyuze muri ruswa, bahakana ibyo baregwa.

Zuma yanashinjwe gufata ruswa yahawe na Sosiyete icunga umutekano ya Bosasa igenzurwa n’umuryango wa Watson.

Mu ntangiriro za 2019, umwe mu batangabuhamya yavuze ko Zuma yajyaga yakira ruswa ingana $22000 ivuye kuri Bosasa.

BBC yanditse ko ubwo yitabaga urukiko, abafana be bari hanze yarwo bakomeye akaruru ubwo yinjiraga.

Jacob Zuma yahakanye ibirego byose ashinjwa. Yabwiye umucamanza Ray Zondo ko “Naranenzwe, nshinjwa kuba Umwami w’abantu bamunzwe na ruswa.’’

Yongeye ko “Nahawe amazina yandi atandukanye ariko ntacyo nigeze mbivugaho.’’

Mu burakari bwinshi, Zuma yabwiye urukiko ko ibyaha yagiye aregwa mu myaka irenga 10 byose byari ibihimbano.

Yanavuze ko ibyo uwahoze ari Minisitiri w’Umurimo, Ngoako Ramathodi, yagaragaje nk’ibimenyetso bimushinja nabyo byari byarateguwe.

Yashyize mu majwi ibihugu birimo u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko mu gihe yari ari ku butegetsi byamurwanyije cyane ntibihe agaciro n’ibyo yakoraga mu kuzahura ubukungu bwa Afurika y’Epfo.

Zuma yagaragaje ko ku muryango wa Gupta ashinjwa kuba yari yarayigurishijeho igihugu, yawufataga nk’inshuti ze zisanzwe nkuko byari bimeze no kubandi, anahakana ko nta buriganya bigeze bakorana.

Ati “Sinigeze ngira icyo nkora icyo aricyo cyose gihabanye n’amategeko n’umuryango wa Gupta. Bari inshuti zanjye nkuko bari inshuti za Nelson Mandela na Thabo Mbeki bigeze kuyobora Afurika y’’Epfo. Ese nigeze ngurisha umusozi wa Table? Nigeze ngurisha se Johannesburg?”

Nyuma yuko Jacob Zuma avanwe ku butegetsi, Umuryango wa Gupta ugizwe n’abavandimwe batatu bakomoka mu Buhinde wahakanye ruswa uregwa uhita unazinga utwangushye uva muri Afurika Yepfo.

Jacob Zuma witabye urukiko yavuze ko ibyaha bya ruswa yashinjwe byatumye avanwa ku butegetsi byacuzwe
Jacob Zuma yahakanye ibyo ashinjwa byo kuba ‘umwami wa ruswa’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza