Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo yashyiriweho impapuro zisaba ko atabwa muri yombi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 4 Gashyantare 2020 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Umucamanza wo muri Afurika y’Epfo yasohoye impapuro zo guta muri yombi Jacob Zuma wahoze ayobora icyo gihugu, nyuma yo kwanga kwitaba urukiko ku byaha bya ruswa akurikiranweho.

Zuma w’imyaka 77 yari amaze amezi menshi yanga kwitaba urukiko rwa Pietermaritzburg yitwaje ko arwaye.

Ikigo cy’Itangazamakuru cya Afurika y’Epfo, SABC cyatangaje ko icyemezo cyo gutanga impapuro zita muri yombi Zuma cyasabwe n’Ubushinjacyaha, gusa kikazashyirwa mu bikorwa nyuma ya tariki 6 Gicurasi ubwo urubanza aregwamo ruzaba rwasubukuwe.

Bivugwa ko Zuma kuri ubu ari kwivuza muri Cuba ariko Ubushinjacyaha bwasabye ko agaragaza impapuro zo kwa muganga zemeza ko arwaye.

Umwe mu bashinjacyaha, Billy Downer yabwiye urukiko ko Zuma yavuze ko azagaruka mu gihugu avuye kwivuza hagati muri Werurwe uyu mwaka.

Abanyamategeko bunganira Zuma bavuze ko umukiliya wabo yabazwe muri Mutarama uyu mwaka mbere yo kwerekeza hanze. Impapuro zo kwa muganga abanyametegeko ba Zuma bashyikirije umucamanza, yarazanze avuga ko atakwizera ukuri kwazo kuko nta tariki ziriho.

Daniel Mantsha, umwe mu bunganira Zuma yawiye SABC ko batishimiye impapuro zita muri yombi umukiliya wabo zatanzwe n’umucamanza.

Yagize ati “Biriya ni ubutumwa bukomeye bugaragaza ko inkiko zacu nta kwihangana zigira, nta rukundo kandi si ikintu twakwishimira.”

Mantsha yavuze ko itsinda rishinzwe gukurikirana ubuzima bwa Zuma ari ryo rizafata umwanzuro niba muri Gicurasi azitaba urukiko.

Ntabwo bizwi igihe Zuma yagiriye muri Cuba ariko icyo gihugu na Afurika y’Epfo nta masezerano byasinyanye yo kohererezanya abanyabyaha.

Umwaka ushize urukiko rwanze ubusabe bwa Zuma bwo kwemererwa kudakurikiranwa n’Ubushinjacyaha ku byaha bya ruswa.

Zuma ashinjwa kwakira ruswa ayihawe n’uruganda rwo mu Bufaransa, Thales rukora intwaro. Bivugwa ko yayihawe kugira ngo rubone amasoko. Uwari ushinzwe kugira inama Zuma mu by’imari, Schabir Shaik ari na we bivugwa ko iyo ruswa yanyujijweho yahamijwe ibyaha bya ruswa n’amanyanga mu 2005.

Zuma ntiyemera ibyaha bya ruswa no kwakira amafaranga yabonetse mu buriganya ashinjwa kwakira ubwo yari Visi Perezida mu 1999. Yavuze ko kuba akurikiranwa bifite aho bihuriye na politiki.

Ibyaha Zuma ashinjwa byari byarateshejwe agaciro n’Ubushinjacyaha mu myaka icumi ishize ari nabyo byamufashije gutsinda amatora ya Perezida mu 2009. Ubushinjacyaha bwubuye iyo dosiye amaze kweguzwa mu 2018.

Urukiko rwatanze impapuro zo guta muri yombi Zuma wahoze ayobora Afurika y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .